!:. MiNuZa - Ubuzima - AIDS-SIDA .:!
Home » Ubuzima » AIDS - SIDA  - 
Powered By
C-T Services
 
AIDS - SIDA
::.Historic..

Hari muri Mutarama 1983 Prof. Luc Montagnier n'ikipe ye yo muri Institut Pasteur bavumbuye virusi itari izwi mu maraso, yarifite umurwayi wa SIDA - AIDS.

Mu 1984 Prof. Gallo yatangaje ko yavumbuye virusi ya SIDA, yahise ayita HTLV-III, mu 1986 nibwo inama mpuzamahanga yemeje izina rya VIH :Virus Immnunodeficient Humain cyangwa HIV: Human Immunodeficiency Virus, hashize igihe gito Prof. Luc Montagnier yerekana ubundi bwoko bwa VIH bwabonetse ku bantu bo muri Afurika y'iburengerazuba butaributandukanye cyane n'ubwambere VIH-1, babwita VIH-2.

Berekanye ko yanavuye muri Afurika ikaba ikomoka ku nguge [Monkeys - Chimpanzes] zari zifite indwara iterwa na virusi yitwa SIV: Simian Immunodeficiency Virus iri mu muryango umwe nuwa HIV, ikaba yaragiye mubantu kubera abahigi bahigaga izo nguge, habayeho ibyo bita mutation yiyo virusi ikaba yarahindutse iy'abantu ikanabamerera nabi aho kuguma ari iyizo nguge itanazahazaga cyane.

::.Contamination..
Hari uburyo butatu bukwirakwiza virusi ya SIDA, ubwo buryo n'ukwandurira :
- Mu maraso
   -: Gutanga amaraso yanduye ntibanayapime.
   -: Kubakoresha inshinge zimwe, nk'abafata biyobyambwenge.
   -: Habayeho AES:Accident d'Exposition au Sang kubavuzi cyane cyane.
- Mu mibonano mpuzabistina
   -: Hagati y'Umugore n'Umugabo umwe muribo afite VIH.
   -: Hagati y'abahuje ibitsina [Homosexuels] umwe ayifite.
- Umubyeyi urwaye yanduza Umwana
   -: Mu gihembwe cya nyuma umugore amutwite.
   -: Mu gihe ari kumubyara.

VIH iyo imaze kugera mu maraso ituma uburinzi bw'umubiri wawe butagira imbaraga, maze indwara [ Ibyuririzi] zose zishoboka zikakuganza, icyo gihe niho bavuga ko umuntu arwaye SIDA. Kuba ufite VIH [Séropositive] ntibivuga ko uba urwaye SIDA ahubwo uba uri munzira zo kuyirwara nkuko ushobora no kutayirwara ukagumana VIH gusa.

::.Prevention..

Umuntu ufite virusi ya SIDA ashobora kubaho igihe kinini mbere yuko ibyuririzi bimutungura, ashobora kuba ari umuntu udashobora gukeka nabusa, hakurikijwe uburyo ifata dore uko wayirinda :
- Kwirinda VIH mu maraso yanduye
Banza umenye niba aho baguha cyangwa utangira amaraso bayapima, ibintu byose bikomeretsa bikoreshwa n'abantu benshi byirinde, pimana amaraso ubwitonzi budasanzwe bushoboka bwose.
- Kwirinda VIH mu mibonano mpuzabitsina
Ushobora Gukoresha agakingirizo nako utakagomye kwizera 100% ndetse no Kwifata. Kugirango uyandurire mu busambanyi nuko uba wakomereste maze VIH iba iri muri [Spermes - Sperms] no muri [Sécrétions vaginales] kuko usibye amaraso niho handi igaragara cyane, ihita yinjirira mu dusebe duto cyane uba wagize, ubundi bye.!?

Umubyeyi wanduza umwana we ashobora kwirinda kumwanduza afata imiti yabigenewe, ushobora kandi kuyirinda ufata imiti yica VIH mugihe itari yinjira mu mubiri mbere y'amasaha 48, iyo niyo bita Prophylactique.

::.Image..
:. Click for a Fullview ...
Rétrovirus - VIH
:. Click for a Fullview ...
Man Patient
:. Click for a Fullview ...
Woman Patient
:. Click for a Fullview ...
AIDS Orphans
Wallpaper 800x600
:. Click to Know more... Cliquez pour en savoir Plus...
Dushishoze

::.Statistics..
 
::.Uko tubibona..
Ubona ari ubuhe buryo bukwiriye bwo kwirinda virusi ya SIDA - AIDS :

Gukoresha agakingirizo
Kwifata
Kudahemukira incuti yanjye
Muri byo ntanakimwe nemera
Mushobora kujya kuri MiNuZa-FORUM kuhanjyanye na SIDA - AIDS mukabona ibyo abandi bayitekerezaho ndetse mukanabaza ibibazo byose mwifuza byerekeye SIDA.
Niba utari wiyandikisha
  Iyandikishe kuri F O R U M  
Niba wariyandikishije
  Injira muri F O R U M  

Merci Beaucoup !